Isega n'imbwa :

Isega inanutse yabonye imbwa ibyibushye irayibaza, iti «ko nduzi ubyibushye wabyibuhijwe niki, ko jyewe nabuze ikintunga?»

Imbwa irayisubiza iti «aho mba haba ibyo kurya byinshi, umurimo wanjye ni ukurinda ibisambo, kandi databuja arankunda cyane; nunkurikira ndajya kugusabira ibiryo.»

Bigenda biganira. Isega iza kubona ikintu mu ijosi ry'imbwa, irayibaza iti «icyo ni iki wambaye mu ijosi?»

Imbwa irayisubiza iti «ahari ni umunyururu wanjye ubonye.»

Isega iti «simbizi. Ese wo umara iki?»

Imbwa irayisubiza iti «iyo bashaka ko ntirukana abantu, banshumika ukwanjye, bakanzanira inyama n'ibindi biryo byiza.»

Isega irayisubiza iti «mugenzi wanjye, nkunda ibiryo cyane, ariko kubirira ku nkomo nsanze ntabishobora. Urabeho.»

«Kwishyira ukizana biruta kure ubukungu buboshye nyirabwo.»

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,P.78;

Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.